0% found this document useful (0 votes)
10 views15 pages

2013 Kinyarwanda

Uploaded by

fiacrefnpro
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as PDF, TXT or read online on Scribd
0% found this document useful (0 votes)
10 views15 pages

2013 Kinyarwanda

Uploaded by

fiacrefnpro
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as PDF, TXT or read online on Scribd
You are on page 1/ 15

1

UMWANDIKO WA MBERE: UBURINGANIRE


N’UBWUZUZANYE IWACU

Abasokuruza bacu barebye kure igihe bagize bati: “Umugabo agirwa n’umugore, umugore
agirwa n’umugabo, abana bakagirwa n’ababyeyi”. Abagize urugo, bafatanya imirimo nta
gusiigaana kuko batahiriza umugozi umwe. “ Abantu ni magirirane.” Twese turakenerana .
umwana avuka ari umuhungu cyangwa umukobwa. Bombi barakenewe mu muryango;
umuhungu yishimira kugira mushikiwe, uyu na we agashimishwa no kugira musaza we bava
inda imwe. N’ubwo imiterere y’imibiri yabo itandukanye, bombi barakenewe kandi
baruzuzanya: abakuru n’abato, abarebare n’abagufi, abananutse n’ababyibushye… ibyo kandi,
babigaragazaga mu dukino twabo: aho umwana w’umukobwa yahekaga umwanana; na ho
agahungu kagakina kabumbabumba inzu, karasana cyangwa karwana.

Batera ababyeyi ishema, ubwuzu n’ubugwaneza; n’ubwo ibibazo biterwa n’abana mu rugo
bitabura. Abakurambere bacu, batsimbararaga ku bahungu kuko babatumaga i Bwami no
kubacungura ku rugamba; kubasimbura mu mirimo y’imbaraga, bakabazungura baragwa
ibyabo, iyo bitabaga Imana. Ngo “ibyaye ikimasa, yicungura amaraago”. (uducumu duto
barasaga imfizi ikava amaraso bakayivura indwara zimwe na zimwe).

Ariko muri rusange, umubyeyi yifurizwaga kubyara aban b’ibitsina byombi. Ni bwo
umunyarwanda yagiraga ati: “nkwifurije kubyara hungu na kobwa.” Byari ukwagura
umuryango. Iyo yumvaga uwinubira kubyara igitsina kimwe, byaviragamo ababyeyi kera
gusendwa nta mperekeza yagiraga ati: “Tuuza, umwana ni nk’undi, inguumba zirarira. Gupfa
utabyaye ni agahinda!”

Kuva kera na kare, umutegarugori yahawe agaciro iwacu. U Rwanda rukigira


umwami, yimanaga n’umugabekazi akenshi yabaga ari nyina. Yabaga ari umugore utinyitse
kandi wubashywe rwose; akagiira umwami inama ku miyoborere y’igihugu, yarushaga
abatware benshi ijambo: yaravugaga rikijyana. Hari ubwo abashakaga ubutoni no kugabana na
bo babinyuzaga ku mwamikazi wabaga warimikanywe na we cyangwa ku bagore be bandi.

Habayeho abagore babaye intwari mu Rwanda rwa kera: barimo Robwa mushiki wa
Ruganzu I Bwimba (ikinyejana cya 14), washyingiwe Kimenyi I Musaya, watabariye igihugu ke,
bigatuma i Gisaka kigera aho gitsindwa burundu. Muri rubanda Ndabaga wa Nyamutezi mu
Bwishaza (wabayeho ku ngoma ya Kigeri III Ndabarasa mu myaka ya 1708-1741) witoboje
amabere, akitooza kumaasha no kwiyereka butore, agasimbura se ku rugerero. Mu rwego
rw’intwari ubu twibuka ku itariki ya 1 Gashyantare habonekamo amazina ya Uwiringiyimana
Agata na Niyitegeka Felisita bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ubusanzwe umugore yabaga igicumbi cy’urugo. Twibuke wa mugani ugira uti: “umugore
ni umutima w’urugo. Yarangwaga no kurubungabunga akita ku barubamo bose. Umugabo

2
n’urubyaro, amatungo n’imitunga. Ngo “ukurusha umugore, akurusha urugo”. Ntacyo umugabo
yatangaga atabyemeye ngo babyumvikaneho. Mu misango isaba umugeni, agatangwa
n’ababyeyi, ba Nyirasenge na nyinawabo. Umugore yagiraga ibanga, akiyubaha, akazira
ubusinzi, ubwomanzi no kwitesha agaciro. Yubahishaga uwo bashakanye, abo babyaranye,
n’abarubarizwamo bose; aho akomoka n’aho yashatse. Gusenderwa ukwiyandarika, umwanda,
agasuzuguro, n’ubunebwe, byari igisebo aho avuka. Yarangwaga n’urugwiro akaba nyampinga
(agatabarana impuhwe abashobewe.) uburere cyane cyane ubw’umukobwa, bwabaga ari
umwihariko wa nyina. Nta mugayo kandi kuko umukobwa watwaraga inda y’indaro yasebyaga
; hari n’abo baciraga ku ijwi mu Kivu. Bahamyaga ko umwana ufite nyina ataba umupfayongo.
Abana be yabahaga ikizere: ntacyo bamuburanaga. Yarangwaga n’imbabazi zitagira urugero.
Bati “Nyina w’umuntu ni umuti uvura myambi” kandi “urusha nyina w’umwana imbabazi aba
ashaka kumurya.”

Umugabo by’umwihariko we yari umuyobozi, ushinzwe umutekano w’urugo, akaba


ingabo ikingira abarutuye. Ni byo bavugaga baca amarenga ngo: “umugabo ni imyugariro”. Iyo
hagiraga igikomye, yagombaga gutabara bwangu. Umugabo ni ijambo riva ku nshinga kugaba.
Imidugararo, intambara n’urugamba, ni we wagombaga guhangana na byo. Ubugabo nyabwo ni
ubutwari. Ni cyo tuvuga iyo dushima umuntu tugira tuti: “wahabaye umugabo (intwari)”
arangwa no kwihangana, kwitanga, guhaangana n’ibibazo, akabishakira ibisibizo no kwitangira
abo ashinzwe. “Ndi umugabo ntihabwa intebe.” Arangwa n’umurava, Ubuntu n’ubumuntu, azira
ubuhemu, ubugwari n’umugayo. Indi nshingano atashoboraga kwirengagiza ni ibirutunga,
kumenyera abarurimo, ibyambarwa n’ubwugamo. Kunanirwa guhahira no kwambika umugore
n’abana byari igisebo gikomeye mu bagabo. Areba kure agateganyiriza abe. “Utazi kwitega
iminsi arata urugo”

N’ubu kandi, uburere bw’abana bureba ababyeyi bombi. Bakeneye igitsure, icyuusa
n’ubuhwituzi bwa se, byuzuzwa n’urugwiro, ibyinirira, n’itetesha rya nyina ribahumuriza ariko
rizira kurera bajeyi, na “ciira aha nikubite”. Umwana agatozwa ikinyabupfura, ubumenyi
n’imirimo ikwiranye n’intege ze.

Mu gihe tugezemo, umwana w’umukobwa akeneye kwitabwaho nka musaza we nta nta
kurobanura no gutonesha. Ku bashakanye, tumenye ko “rwubaka babiri”. Ko ntazibana
zidakomanya amahembe, kandi ngo inkuba ebyiri ntizihindira mu gicu kimwe, burya kubana ni
ukwihanganirana. Ni cyo gituma bamwe bashinyiriza bashira, bagatebya bagira bati: “zirara
zishya bwacya zikazima. Ni uko zubakwa.” Kuungurana ibitekerezo, kuungaanirana mu rugo, ku
kazi n’ahandi, gukosorana, kuzuzanya no gufatwa kimwe ntaho bidakenerwa. Ni byo bita mu
yandi magambo, uburinganire n’ubwuzuzanye duharanira twese.

Uburinganire bwaharaniwe cyane cyane mu burayi muri Amerika. Mu mwaka wa 1903


bakoze imyigaragambyo ikaze abagore basaba gutora no gutorwa. Bungurje baharanira
uburenganzira ku mutungo no ku izungura bushingiye ku gushyingiranwa. Mu myaka ya 1960,
haje inkuubiiri y’abagore yo kwibohoza; bamagana ku mugaragaro ivangura ry’ibitsina rikorwa
3
n’abagabo; bahamya ko barambiwe kuryamirwa no kuvutswa uburenganzira bw’ibanze. Batse
ijambo mu ruhame, bavuguruza ya mvugo iwacu yagiraga iti: “inkokokazi ntibika asake iri aho.”
Baâsabye kugira uruhare rugaragara mu kuringaniza imbyaro, gukuramo inda no gutâana n’abo
bashakanye iyo babahemukiye bidasubirwaho, urugero babaciye inyuma.

Kubera gukumirwa, guhezwa, guhezwa igihe kirekire no guhabwa akato hamwe na


hamwe, bamwe buririyeho basaba imyanya mu nzego zose z’ibihugu byabo nko mu buyobozi
bwite bwa Leta, mu nteko zishinga amategeko, mu mirimo inyuranye, mu mashuri kuva ku
y’incuke kugera kuri za Kaminuza, mu ngabo no mu giporisi. Basabye kandi guhembwa
imishahara ingana n’iy’abagabo bakora akazi kamwe mu izina ry’uburinganire.

Mu mwaka wa 1995 i Beyijingi (Beijing) mu Bushinwa habereye inama mpuzamahanga


yakoranyije abari bahagarariye ibihugu 180, yagiye impaka ku buringanire bw’umugabo
n’umugore. Bamaganye ugutotezwa, gushyingira ku ngufu abana b’abakobwa batarapfundura
utubere, kubuzwa uburyo, gukubitirwa mu ngo no guhohoterwa ku kazi, gufatwa ku ngufu no
guharikwa. Umunsi wa 8 w’ukwezi kwa Werurwe wahariwe abagore ku isi hose. Basabye kugira
amahirwe yo kumenya gusoma no kwandika, yo kugira uburenganzira ku mitungo itubutse
cyane cyane itimukanwa no kuzungura mu miryango, kuko babonaga butubahirizwa kimwe ku
bitsina byombi. Uburenganzira bw’umugore kandi bujyana n’ubw’umwana: umubyeyi ufite
uruhinja ahabwa ikiruhuko cyo kurwonsa: ibyo byose babyibukije abagabo. Nyamara impaka
ziracyari ndende mu matorero n’amadini amwe atemerera umugore kuyahagararira ku myanya
y’ubuyobozi n’iya gitumwa.

Abanyafurika na bo ntibahejwe muri iyo nkubiri kuko uretse abagore dusanga mu


buyobozi bw’imiryango mpuzamahanga, igihugu cya Liberiya kiyoborwa n’umuperezidakazi
Ellen Johnson Sirleaf (1938-) kuva muri Mutarama 2006, dore ko aherutse gutorerwa manda ya
kabiri mu mpera z’uwa 2011, ari na bwo yegukanye igihembo Nobeli cy’Amahoro na mugenzi
we bahuje igihugu Leymah Gbowee. Umugore waherukaga kugihabwa akaba ari Nyakwigendera
Wangari Maathai (1940-2011) wo muri Kenya wagishyikirijwe mu wa 2004 kubera igikorwa
k’indashyikirwa mu kurengera ibidukikije atera amashyamba.

Mu Rwanda se byifashe bite? Igihugu cyacu, na cyo cyashyizeho amategeko aharanira


ubwuzuzanye n’uburinganire bw’ibitsina byombi. Mu 1992, hemejwe itegeko rirengera
umuryango(Family code), mu 1999, hemezwa itegeko ryemerera abagore n’abakobwa
kuzungura. Bidashyize kera hatorwa irirwanya ihohoterwa mu ngo no gufata ku ngufu. Umuco
mubi wo guterura, kwiba abageni, gushyingira abakobwa bakiri abangavu, bifatwa nk’icyaha
gihanirwa. Guhârika byari byiganje mu turere tumwe na tumwe na byo byaramaganwe, ubu
birahanirwa.

Abakobwa bahawe amahirwe amwe na basaza babo mu burezi, amashuri yakira


abahungu n’abakobwa nta vangura no mu mirimo inyuranye ni uko: mu nzego za Leta bageze
ku myanya 34% mu buyobozi bw’ikirenga bw’igihugu, 35% muri sena, 56% mu mutwe
w’abadepite w’inteko ishinga amategeko, 30% mu nzego z’ibanze, mu gisirikare, mu giporisi, mu
gucunga umutekano w’abantu n’ibintu n’ahandi barahari.
4
Ku isi yose turi ku isonga. Abikorera ku giti cyabo, biganjemo ba rwiyemezamirimo
b’igitsina gore. Hari amabanki, ibigo by’imari iciriritse n’imiryango itegamiye kuri Leta ibitaho
by’umwihariko. [www.wikigender.org yasuwe ku wa 10/03/2012] umunyarwandakazi ntaho
aheezwâ, ntakumirwa. Azira kwitinya, yigirira ikizere. N’imirimo y’amaboko ntayitangwa: urugero
ni ubwubatsi bw’amazu n’imihanda, gutwara ibinyabiziga by’ubwoko bwose n’indege, mu nzego
z’umutekano, mu buhinzi n’ubworozi… Mu marushanwa araseruka agatsinda. Ubukungu no gutera
imbere kw’igihugu bimutezeho byinshi cyane cyane ko ibarura ry’abaturarwanda ryo mu mwaka
wa 2002 ryerekana ko abagore baruta ubwinshi (51%) abagabo. Nibongererwe ubushobozi
n’ubumenyi.

5
6
7
8
IGICE CYA I: KUMVA NO GUSESENGURA UMWANDIKO
(Amanota 23)

N.B: Koresha amagambo yawe bwite, niwandukura interuro z’umwandiko z’umwandiko


uzafatwa nk’umukopezi.

1) Andika amazina y’abanyafurikakazi babiri (2) bahawe igihembo


Noberi batubera urugero rw’ibwitange mu byo dukora n’ibihugu bakoramo (2) R1:
Ni Ellen Johnson na Leymah Glowee
2) Mu nteruro imwe, garagaza uko ibice bitatu bigize umuryango muto
byuzuzanya (1.5)
R2: Ibice bitatu bigize umuryango biruzuzanya : Umugabo agirwa n’umugore, Umugore
agirwa n’umugabo, Abana bakagirwa n’ababyeyi.

3) Uhereye ku mwandiko erekana ingeso eshatu zasendeshaga


Umugore kera (1.5)
R3: Hari ingeso zasendeshaga umugore. Twavuga nko kwiyandarika, umwanda
n’agasuzuguro.

4) Umwandiko uratubwira ko ababyeyi bombi buzuzanya bate mu burere


bw’abana b’ibitsina byombi? (2)
R4: Ababyeyi bombi baruzuzanya mu burere bw’abana babo. Abana bakenera igitsure cya
se, urugwiiro n’ibyinirira bya nyina.

5) Umugabekazi yari ataniye he n’umwamikazi? (2)


R5: Umubagekazi ni Nyina w’umwami, naho Umwamikazi ni umugore w’umwami.

6) Uhereye ku mwandiko no ku mateka yacu andika amazina abiri(2) y’abanyarwandakazi


babaye intwari. Uhereye ku gika cya nyuma andika ingero ebyiri z’imirimo yari iya gihungu
abanyarwandakazi b’ubu
bashishikariye (4)
R6: Abanyarwandakazi babaye intwari havugwamo Robwa mushiki ea Ruganzu Bwimba
na Ndabaga wa Nyamutezi. Hari imirimo yari iya gihungu, none ubu n’abakobwa
barayitabiriye. Twavuga nk’ubwubatsi bw’amazu n’imihanda ndetse no gutwara
ibinyabiziga.

7) Garagaza inshingano eshatu z’umugabo wa kera ziri mu mwandiko.


Ese ubu zarahindutse? (2)
9
R7: Umugabo wa kera mu nshingano ze hari harimo kuba umuyobozi w’urugo, guhahira
urugo no kwambika abarutuye. Ubu byarahindutse kuko izo nshingano n’umugore asigaye
azikora, nta na kimwe ahejwemo.

8) Uhereye ku mwandiko, ubwuzuzanye n’ubworoherane mu rugo


bigaragarira he? Tanga ingero ebyiri. (2)
R8: Ubwuzuzanye n’ubworoherane bigaragarira mu kungurana ibitekerezo, kunganirana
mu rugo, ku kazi gukosorana no kujya inama, mu gufatana ibyemezo.

9) U Rwanda rwubahirije rute ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire?


bitangire ingero 4 ziri mu mwandiko. (2)
R9: u Rwanda rwubahirije ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Ibyo bigaragarira mu
gushyiraho amategeko arengera umugore, guca umuco wo gutegura no gushyingira
abakobwa bakiri bato, abakobwa bahawe amahairwe amwe na basaza babo mu mashuri,
hari umubare ufatika w’umugore ku isi yose.

10) Itariki ya Werurwe itwibutsa iki? (1)


R10: Itariki ya 8 Werurwe, ni umunsi w’umugore ku isi yose.

11) Sobanura uyu mugani mugufi: “Abantu ni magirirane.” (1)


R11: Uyu mugani usonabura ko buri muntu akenera umufasha mu buzima, nta muntu
ugomba kwishoboza muri byose. Bityo n’umugabo akenera umugore mu buzima bwe bwa
buri munsi.

12) Amadini amwe abona ate ikibazo cy’uburinganire? (1)


R12: Amadini amwe n’amwe na n’ubu ntiyemerera umugore kuyahagararira mu myanya
y’ubuyobozi n’iya gitumwa!

INYUNGURAMAGAMBO (amanota 15)

13) Koresha ayawe bwite usobanure aya magambo akurikira


yakoreshejwe mu mwandiko (buri jambo ni inota 1).
(a) Inguumba (umuntu) : Umuntu uba yarabyaye rimwe maze agahita abura urubyaro.
(b) Kuvuga rikijyana : Kuba wumvwa aho utuye, abantu bakwisangamo, ibyo uvuze byose
bakabyakira neza.
(c) Kubyara hungu na kobwa : Kubyara ibitsina byombi, umuhungu n’umukobwa.
(d) Kuba magirirane : Gufatanya muri byose.
(e) Gutahiriza umugozi umwe : Gufatanya mu byo mukora,
10
(f) Umupfayongo : Umuntu ukora ibintu bidafite akamaro, bidafite agaciro, utagira icyo
yitaho.
(g) (Macinya)myambi: Indwara yo gucisha hasi (guhitwa) ikunda gufata abana.
(h) Kurera bajeyi: Gutetesha umwana cyane, kutamutoza imirimo akiri muto.
(i) Umutima w’urugo: Umuntu ufite akamaro kanini mu rugo, iryo zina rihabwa umugore.
(j) Kuriinganiza imbyaro: Kubyara abana ukurikiza ubushobozi ufite, bwo kubarera.
(k) Kuzungura: Gusigarana imitungo y’ababyeyi bawe igihe bapfuye.
(l) Guterura umwangavu: Gushaka umwana w’umukobwa, mutabyumvikanyeho.
Urg : Yaje nko kugusuura, ugahita umugira umugore ku ngufu.
(m) Ihohoterwa: Gukorerwa ibikorwa bibabaje, bishobora kubabaza umubiri cyangwa
umutima.
(n) Inda y’indaro: Inda umukobwa atwarira iwabo atarashaka, mbega atabana
n’umugabo.
(o) Amariza (riri mu mwandiko wa 2) : Inka cyangwa abagore babyaye ubwa mbere.

14) Andika impuzanyito (imvugakimwe) z’aya magambo ziri mu mwandiko (2) (a) Gupfa
(impuzanyito 2) : Kwitaba Imana, gutaha, kwigendera.
(b) Gutunga abagore babiri cyangwa barenze: Guharika (c)
Guha umwana ibere: Konsa.
(d) umugore(impuzanyito 2) : Umufasha, umubyeyi, umutegarugori,

IGICE CYA II: IKIBONEZAMVUGO (Amanota 38)

15) Andika ubwoko bw’amagambo aciyeho akarongo (6) (a) Ahaa! Kuva kera
umutegarugori yari afite ijambo.
Ahaa! : amarangamutima
Kera! : umugereka/ingera y’igihe
(b) Dutere udutambwe dutoduto, twegera ibipimo mpuzamahanga
by’uburinganire.
dutoduto : ntera
mpuzamahanga: igisantera
(c) Avuze atya: “umwana w’umukobwa yitabweho nka musaza we. atya :
ingirwanshinga nka : icyungo /ingereranya

11
16) Garagaza intego y’amagambo aciyeho akarongo n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe
(10)

(a) Umugabekazi yari yubashywe kandi atinyitse.


yubashywe: a-Ø-ubah-w-ye : a→y/-J
y-Ø-ubah-w-y…e (itandukanausozo)
y-Ø-ubah-y-w…e (ihinduranyamusozo)
h+y→shy
(b) Nk’uko byavuzwe, impaka ndende zagiwe ku buringanire n’ubwuzuzanye.
- byavuzwe: bi-a-vug-w-ye: i→y/-J
by-a-vug-w -y…e (itandukanausozo)
by-a-vug-y-w..e (ihinduranyamusozo)
g+y→z
- impaka: i-n-haka : n→m/-h ; mh→mp(imyandikire) - ndende:
n-re-n-re : r→d/-n

(c) Icyo kiruhuko cy’umubyeyi konsa uruhinja.


-icyo : i-ki-o : i→y/-J ; ky→cy (imyandikire) -
konsa : ku-Ø-onk-y-a : u→Ø/-J ; k+y→s

17) Interuro y’inyangingo


(a) Interuro ni iki? Inyangingo ni iki? (2)
R.17. (a) : Interuro ni urwunge rw’amagambo afite icyo asobanura. Inyangingo ishingira ku
nshinga ziri mu nteruro , ni ukuvuga ko interuro imwe ishobora kugira inyangingo imwe
cyangwa nyinshi. Inyangingo rero ni igitekerezo kiri mu nteruro.

(b) Erekena inyangingo ziri muri izi nteruro n’amoko yazo:


(i) Uburinganire bwaharaniwe igihe kirekire
(1) R: inyangingo imwe (yigenga) : bwaharaniwe.

(ii) Ababyeyi bombi biyemeza kuzaarera kimwe abana


babo (2) R: Inyangingo ebyiri zuzuzanya
(biyemeza….kuzarera)

18) Amasaku n’ubutinde :


(a) Tandukanya amagambo yandikwa gutya ukoresheje amasaku n’ubutinde
ariko ugabanya ibimenyetso (2)
(i) Kwitangira (umuntu) kwîitaangira ≠ kwîitaangiira (ugiye gucikwa)
12
(ii) Akarere (k’intara ) akarêerê ≠ akareere (k’insina)
(iii) Kurengera (uwarenganye) kurêengera ≠ kurêengeera (gusagarira)
(iv) Guheza (icyo wahawe) guhêza ≠ guhêeza (kudatanga karibu)
(v) Guharira (kujya impaka) guhâariira ≠ guhârira (kurekera)
(vi) Ikiriri (cy’umubyeyi) ikiriri ≠ ikirirî (urusaku , ihurûru)
(vii) Kuvuka (guhusha, kuburiramo) kuvûka ≠ kuvûuka (kubyara)

(b) Garagaza imiterere y’amasaku n’ubutinde by’interuro ikurikira


ariko ugabanya ibimenyetso (2)
“Abagorê bahaabwa uburêengaanzirâ bumwê na bâsaaza bâabo mu myaânya yôose”

UMWANDIKO WA KABIRI : UWERA

Tuje kuvuza impundu, Uwera


Z’umwana wibarutse mwiza
Tuje kubyinirira
Uwo mushyitsi waje atugana

1. Bazana imyase Bacana igishyito kinshi


Bakumare imbeho Uwera
Maze ukundu ushime ikiriri

2. Bazane imbyeyi,
Maze zigukamirwe Uwera
Ushime ibihembo ushishe
Umwana yonke anogewe

3. Nihaze abasizi
B’inganzo iboneye, Uwera
Ibyanzu n’ikobyo ryiza
Bihure n’impakanizi

4. Inanga zinjire Amajwi yurire, shenge.


Arohe yogeze Uwera.
Turirimbe umwana na nyina

13
5. Bazane amariza
Tuyahamagare, Uwera
Wumve uko yabira urwunge,
Maze ukunde izo mbyukurutse

Muri Rugamba Sipiriyani, Turirimbane, INRS Butare, 1987, imp.222-223

IGICE CYA III:


UBUMENYI RUSANGE BW’URURIMI( Amanota 7)

19) Ikeshamvugo : Sobanura imizimizo ikubiye mu magambo


aciyeho akarongo ( 5)
(a) Uwo mushyitsi waje atugana : Ihwanisha
(b) Ushime ibihembo ushishe : iroondoora
(c) Bazane +Uwera (incuro 3/5) : isubirajambo
(d) Amajwi yurire, shenge : ibyinirira
(e) Impakanizi ni iki mu bisigo? (inyito 2) : Impakanizi ni interuro igenda igaruka mu
bisigo by’impakanizi. N’ibyo bisigo na byo byitwa impakanizi.

20) Koresha inyandiko nyejwi ( 2.5)


“Basabye rwose guhabwa amahirwe amwe na basaza bacucu mu kazi”

21) Andika indimi nshami enye z’ikinyarwanda uzi n’uturere zivugwamo ( 2)


R21 : - amashi :
- igihavu : mu burengerazuba bw’u Rwanda
- ururashi : uburasirazuba bw’u Rwanda
- oluciga : amajyaruguru y’u Rwanda
22) Ukoresheje igishushanyo cyoroheje ku mimaro y’ururimi, erekana abantu
cyangwa ibintu byitirwa: nyakuvuga, nyakubwirwa, inzira, ingambo, mu
kiganiro kiyobowe n’umunyamakuru kuri Radiyo Rwanda ku buringanire
bw’umugore n’umugabo ( 5)
R22:

14
For more visit: www.thinkbig.rw Or write for us on: [email protected] or call us on Tel: +250783482733
IGICE CYA IV : IHANGAMWANDIKO (amanota 15)

23) Hitamo insanganyamatsiko muri izi zikurikira uyiramburemo


umwandiko utari munsi y’imirongo 25 n’amagambo 200 yose
hamwe.
(a) Andika ku mirimo itanu (5) wihitiyemo ubona abakozi b’ibitsina byombi
buzuzanyirizamo.
(b) “Abantu ni magirirane.” Bitangire ingingo enye zifututse, ugaragaza neza
ubwuzuzanye n’uburinganire

REP.128. (a) & (b) : Hararebwa niba umunyeshuri yatoranyije imwe mu


nsanganyamatsiko yahawe maze akayiramburamo umwandiko yasabwe yubahiriza
amategeko n’amabwiriza y’ihangamwandiko bikubiye muri aya matsinda akurikira :
(Amanota 15)

 1. Inozamvugo mu mwandiko. (1)


 2. Isuku n’imigaragarire y’umwandiko. (1)
 3. Uburebure bw’umwandiko. (1)
 4. Imbata y’umwandiko. (2)
 5. Imyandikire yakoreshejwe. (2)
 6. Ingingo zubatse umwandiko. (8)

Ibyitabwaho mu ngingo :
 Ni ingingo zose umukandida ari butange, zifitanye isano n’insanganyamatsiko
yahisemo. Hakarebwa niba zisobanuye cyangwa zisadasobanuye.

***************************************************************************************

15
For more visit: www.thinkbig.rw Or write for us on: [email protected] or call us on Tel: +250783482733

You might also like