1
Diocèse de Kibungo
Paroisse de Rusumo
Choral les Anges de Dieu
MUZE TURIRIMBIRE NYAGASANI,
TUZABONA INGORORANO MU IJURU
MURI IKI GITABO HARIMO INDIRIMBO ZITARI KU MANOTA N’IZIRI KU MANOTA
NB : NTIBYEMEWE KUJYANA IKI GITABO MU YANDI MAKORALI. KUGIFOTOZA BISABIRWA
UBURENGANZIRA. NTIGICURUZWA
EDIT 1
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
2
INDIRIMBO ZIRI MU GITABO
A. INDIRIMBO ZITARI KU MANOTA
I. KWINJIRA ...................................................................................................................................4
1.TWAJE MBYEYI by Abbé Jean Hakorimana, Nyange 01/01/2007 .................................................... 4
2. UBUZIMA TWAHAWE (M. Ntigurirwa, indirimbo ya 73 muri Singizwa 5, P.193) ......................... 4
3. URUGAMBA RUKOMEYE................................................................................................................ 5
4. TUJE IMBERE YAWE by Thomas BICAMUMPAKA .................................................................. 5
5. TWINJIRANYE IBISINGIZO by Thomas Bicamumpaka .............................................................. 5
II. GLORIA ......................................................................................................................................5
1. IMANA NISINGIZWE MU IJURU ..................................................................................................... 5
2. IMANA NISINGIZWE MU IJURU by Thomas Bicamumpaka .......................................................... 6
III. ALLELUIA ................................................................................................................................6
1. NZASINGIZA RUREMA BY Thomas Bicamumpaka ........................................................................ 6
2. ALLELUIA NIHASINGIZWE UHORAHO ........................................................................................ 6
IV. GUTURA ....................................................................................................................................7
1. AKIRA NYAGASANI AMATURO YACU By Kalimba Ignace P.66 Salve Domini ........................ 7
2. NDAJE KUGUSHIKANIRA by Ndayizigiye Jean Elien (Salve domini, igitabo cya 2) ..................... 7
3. TWESE TURI ABAWE (reba muri Singizwa 7) ................................................................................. 7
4. AKIRA AYA MATURO (Singizwa 7) .................................................................................................. 8
5. NGIRI ITURO RYAVUYE MUBYO DUTUNZE By Thomas Bicamumpaka................................. 8
6. RIHE UMUGISHA by RUGAYANTONY .......................................................................................... 9
7. AKIRANA IMPUHWE IRI TURO by Thomas Bicamumpaka ........................................................ 9
8. NGAYA AMATURO by Thomas Bicamumpaka.............................................................................. 9
V. GUHAZWA ............................................................................................................................... 10
1. NIMUZE TUMUHABWE.................................................................................................................. 10
2. NGUYU UMUGATI (Singizwa 4 p.138) ........................................................................................... 10
3. KRISTU WOWE BUGINGO ............................................................................................................. 11
4. NITWEGERE AMEZA By Kalimba Ignace P. 87 Salve Domini ...................................................... 11
5. SHINJAGIRANA ISHEMA BY IYAMUREMYE Jean Paul ............................................................ 12
6. NGUFITIYE INYOTA (Uko Impara yahagire)................................................................................ 12
7. UMWAMI AGEZE IWACU .............................................................................................................. 12
VI. GUSHIMIRA............................................................................................................................ 13
1. RUMURI RUTAZIMA by Abbé Theodose Mwitegere (igitabo cya salve Domini ya mbere) ..... 13
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
3
2. UHORAHO WANTWAYE UMUTIMA", by Padiri André NTUNGIYEHE ................................... 13
3. KOMEZA INTORE ZAWE BY A. Hagenimana Fabien P.136 Salve Domini .............................. 13
4. NIBA UHORAHO ARI AMAHORO YAWE ................................................................................... 14
5. INKINGI NEGAMIYE (Singizwa 7) ................................................................................................ 14
6. MURASHISHOZE ............................................................................................................................. 15
7. NI IKI CYATUMA NTAGUSHIMIRA by FAIDA Albert ............................................................... 15
VIII. INDIRIMBO ZA BIKIRA MARIYA ..................................................................................... 16
1. KO NGUFITE MFITE BYOSE (Reba muri Singizwa 1 ya Kera) ..................................................... 16
2. TUZABYINA (igitabo cy’umukristu p.371 na singizwa3 p.111) by S.Mbazumutima ...................... 16
3. MWAMIKAZI W’I FATIMA ............................................................................................................ 16
4.IMBYINO NZIZA ............................................................................................................................... 17
5. MAWE WAHEBUJE BYOSE ........................................................................................................... 17
6. KUNDWA MARIYA .......................................................................................................................... 17
7. VUGWA MWAMIKAZI W’IJURU by Cyprien Rugamba ............................................................... 18
8. UMUJA WA NYAGASANI by Padri Fabien Hagenimana ............................................................... 18
VIII. IZA ADVENTI ...................................................................................................................... 18
1. NIDUKANGUKE TUBE MASO ....................................................................................................... 18
2. AMAHANGA NASINGIZE IMANA ................................................................................................ 19
3. DUHINDURE IMITIMA YACU ....................................................................................................... 19
4. NIMUTEGURE AMAYIRA YA NYAGASANI............................................................................... 19
IX. INDIRIMBO ZA NOHERI ....................................................................................................... 20
1. IBYISHIMO BYADUSAZE by Padri Gabin Bizimungu .................................................................. 20
X. INDIRIMBO ZA PASIKA ......................................................................................................... 20
1. NI MUZIMA ....................................................................................................................................... 20
2. ALLELUA KRISTU YATSINZE URUPFU ARAZUKA ................................................................. 20
3. YEZU KRISTU UBU NI MUZIMA .................................................................................................. 21
4. ALLELUIA NI MUZIMA .................................................................................................................. 21
5.YEZU TURAKURAMYA (reba no mu gitabo cy’umukristu) ............................................................ 22
6. ALLELUIA YAZUTSE NI UKURI ................................................................................................... 22
B. INDIRIMBO Z’AMANOTA ....................................................................................................... 23
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
4
I. KWINJIRA
1.TWAJE MBYEYI by Abbé Jean Hakorimana, Nyange 01/01/2007
R/Twaje Mbyeyi, Amaso yacu tuyahanze mu ruhanga rwawe...
Tukuzaniye bwa buzima waduhunze Mwami, twizanyeho igitambo kizima, twaje
kukwereka ko twakuyobotse Mwami, ng’ udukomeze mu nzira zawe tudatsiikiira tukagwa.
1.Dukunda kenshi kugira’intege nke, zikumir’ inzira za kamere, n’ igihogera mu buzima
twigish’inzir’ itunganye, Duh’ impumeko yo kukwizera, duhe duture mu mahoro R/
2. Ibyo wifuza ntitubikora, ibidutanya biratunyura, turwana intambara zidashira, duhe urukundo
n’ubuzima , Duh’impumeko yo kukwizera, duhe duture mu mahoro.R/
3. Ineza zawe ziduhoreho, twe kwiruka inyuma y’ibihita, mizero yac’ abe muri wowe, nibwo
tuzayobok’ ijuru, Duh’impumeko yo kukwizera, duhe duture mu mahoro.R/
4. Hari abagushaka batakubona hari n’abandi bacika intege, kubera umwanzi ubayobya inzira ,ni
wowe wabiyoborera,Duh’impumeko yo kukwizera, duhe duture mu mahoro.R/
5. Tubona byinshi bituyobera, tubona ibindi biduca intege, iyo tugenda tutari kumwe, duherekeze
mu mayira, Duh’impumeko yo kukwizera, duhe duture mu mahoro.R/
6. Inzira zacu uko zinyuranye, inziza n’imbi uzi iyo zigana kuko byose bigushobokera, ziyobore
iwawe ijabiro, Duhe impumeko yo kukwizera, duhe duture mu mahoro.R/
2. UBUZIMA TWAHAWE (M. Ntigurirwa, indirimbo ya 73 muri Singizwa 5, P.193)
1. Nyagasani Mana yacu
Ni wowe wenyine imbaga itabarika
Ihanze amaso mu buzima wayihaye
R/Dore imbaga y’abakuyobotse
Bafite inyota y’urukundo
Bahunde urumuri batayoba
Bagutezeho umukiro w’iteka
2. Ubuzima twahawe uturinde kubupfusha ubusa
Amahoro twahawe uturinde kuyatagaguza
3. Imigisha twahawe uturinde kuyipfusha ubusa
Umukiro twahawe uturinde kuwutagaguza
4. Umubiri twahawe uturinde kuwupfusha ubusa
Umutima twahawe uturinde kuwutagaguza
5. Uyu munwa twahawe uturinde kuyapfusha ubusa
Ururimi twahawe uturinde kuwutagaguza
6. Amaguru twahawe uturindi kuwupfusha ubusa
Amaboko twahawe uturinde kuwutagaguza
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
5
3. URUGAMBA RUKOMEYE
R/Turaje Yezu twitabye ijwi ryawe, tuje iwawe ngo utubere ubuvunyi
Kuko uru rugamba turwana rurakomeye abanzi turwana nabo si abantu. Ni
ibikomangoma by’iyi si
1. Twamenye ibyiza byawe tukiri bato, twitandukanya n’icyaha tubatizwa, uraturinde
mwami ntituzananirwe, umwanzi atatwiba akatugira imbata ze
2. Mu bihe bikomeye wadukijije ikibi, tukwemerera ko tuzibera iwawe gusa
Habonetse agahenge turirangariye, nyamara umubisha ashaka kutugira abe
3. Icyiza twifuza sicyo dukora, ikibi tudashaka nicyo kidutanga imbere,
Muri izo ntege nkeya uraturamire, umwanzi atadushora mu ngeso mbi
4. Amagorwa y’isi dutuyemo, ntiyagereranywa n’ikuzo tuzaronka
Twemere Imana ubwayo itwigarurire, ibiduca intege tubyime amatwi
5. Tuzakuririmba ducuranga inanga, wa munsi tuzaba twicaye iwawe ijabiro
Agahinda n’imibabaro bizashira, tuti hozana kandi Imana ikuzwe
4. TUJE IMBERE YAWE by Thomas BICAMUMPAKA
R/Umuryango wawe tukwitabye uko turi wowe mugenga
Tuje imbere yawe duhe amajwi akunogeye, tuje kugushimira ibyiza tugukesha, dutoze
kukugana tukugane tunogewe, dutoze kugusanga tugusanganire, tukwitabye karame wowe
mwimanyi, twumvane impuhwe rutare dukesha kurama, turebane impuhwe rutare
dukesha ubuzima, twemerere tukugane dutarama, twereke inzira igana iwawe ijabiro
Tukwitabye karame wowe mwimanyi tukwitabye karame wowe mwimanyi
1. Uhoraho mugaba w’ingabo mbega ngo igoro zawe ziradutera ubwuzu
2.Kuko umunsi umwe turi munkomane zawe uturutira iyindi igihumbi twamara ahandi duhisemo
kwiturira mu irebe ry’ingoro yawe wowe Nyiri ubuzima
5. TWINJIRANYE IBISINGIZO by Thomas Bicamumpaka
R/Ibisingizo bihebuje Dawe tubyinjiranye mu murwa wawe aho aganje amahoro
tuje kugusanganiza uru rusange rw’amajwi mu ndirimbo tukubyinira
Tuje kugushengerera no kugukuza kugusenga no kugusingiza x2
1. Twikoze tukugana mu murwa muhire twinjiye dutarama tuje twese Dawe kugusenga no
kugusingiza, twaturutse impande zose zo munsi kugusenga no kugusingiza
2. Eza imitima yacu ikunogere uyibemo tubone kugutura iki gitambo ukwiye kugusenga no
kugusingiza, tuje kugushimira ibyiza wadukoreye kugusenga no kugusingiza
II. GLORIA
1. IMANA NISINGIZWE MU IJURU
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
6
Utera : Imana, Imana, Imana, nisingizwe mu ijuru
Bose: No munsi abantu ikunda bahorane amahoro
R/Turakurata, turagushima, turagusenga, turagusingiza, turagushimira ikuzo ryawe
ryinshi
1. Mana mutegeka, mwami w’ijuru, mana data dawe, ushobora byose
2. Nawe Nyagasani mwana w’ikinege, ntama w’Imana, Mwana w’Imana
3. Wowe ukiza ibyaha tubabarire, ibyaha byacu, wakire aya masengesho
4. Wicaye iburyo bwa Data, tubabarire, ni wowe gusa utunganye, mwami wenyine
5. Wowe usumba byose Yezu Kristu, hamwe na Data na Roho mutagatifu. Amen
2. IMANA NISINGIZWE MU IJURU by Thomas Bicamumpaka
R/Imana nisingizwe mu ijuru, mubushorishori bw’ijuru Imana isingizwe kandi munsi abo
ikunda bahorane amahoro Imana isingizwe. Turakurata turagushima turagusenga
turagusingiza
Turagushimira ikuzo ryawe ryinshi x 2
1.Nyagasani Mana mutegeka, mwami w’ijuru Mana itegeka Mana ishobora byose, Nyagasani
Mana mwana w’ikinege, Mwana w’ikinege mwana w’imana Yezu Kristu
2. Nyagasani ntama w’imana, ntama w’imana mwana w’Imana Data ushobora byose, Nyagasani
Mana Ntama wImana, wowe ukiza ibyaha by’abantu tubabarire
3. Wowe ukiza ibyaha by’abantu, tubabarire wakire amasengesho yacu, wowe gusa ukiza ibyaha
by’abantu, wowe wicaye iburyo bw’imana tubabarire
4. Kuko ari wowe gusa utunganye, mwami usumba byose Yezu Kristu umwana w’imana,
Hamwe na Roho Mutagatifu, Imana ihore isingizwa Amen Amen
III. ALLELUIA
1. NZASINGIZA RUREMA BY Thomas Bicamumpaka
R/Alleluia, Alleluia, Alleluia, Alleluia, Alleluia, Alleluia x2
1.Nzasingiza rurema kuko ari umugwaneza, Alleluia, Alleluia, Alleluia, Nzaririmba nkomeje
mushimagize kuko ibikorwa bye birenze imivugire
2. Nzasingiza rurema mu ndirimbo y’uruhanika Alleluia, Alleluia, Alleluia, nzarata izina rye
muhimbaze kuko ibikorwa bye birenze imivugire
2. ALLELUIA NIHASINGIZWE UHORAHO
R/Alleluya nihasingizwe uhoraho, umuremyi wa byose, Ijambo rye rimurikira iteka
intambwe zanjye
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
7
1. Nihasingizwe uhoraho umuremyi wa byose, n’imbaraga zanjye niwe nzikesha iteka
2. Niringiye Yezu umwana w’Imana, n’inzira y’ukuri dukesha ubugingo
IV. GUTURA
1. AKIRA NYAGASANI AMATURO YACU By Kalimba Ignace P.66 Salve Domini
R/Akira Nyagasani amaturo yacu, uyatagatifuze Mana kugira ngo akunogere
1. Mubyeyi dukunda rwose, kandi ugira ubuntu bwinshi
Tugutuye ibyo dutunze byose, ni wowe wabiduhaye, tubigusingirize
2. Iki gihugu dukunda, turakigutuye Dawe
Ugitake ubwiza bw’umutima, abategetsi b’u Rwanda bose, ubahe amahoro
3. Tugutuye iyi si yacu, n’ubuzima bwayo bwose
Uburakari n’ubwikanyize, Roho wawe w’urumuri, byose abihanagure
4. Tugutuye abatakuzi, ubatoze kugukunda
Abakwimuye bose bo munsi, ubagarure mu bawe, maze bakuyoboke
5. Tugutuye abagukunda, ubakomereze ukwemera
Ibituyobya tubyamagane, urukundo rwawe Dawe, twese rudukomereze
6. Tugutuye abakwihaye, kandi bakwiyeguriye
Yezu Kristu bose bakorera, abahe ubuzima bwiza, n’isi ibone kuba nziza
2. NDAJE KUGUSHIKANIRA by Ndayizigiye Jean Elien (Salve domini, igitabo cya 2)
R/Ndaje Mana Kugushikanira nyakirira agaturo kagushimishe
kandi nanje ndakwihereje mana mpezagira
1. Nguhereje umukate akira ushime nguhereje n’umuvinyu akira ushime abavyeyi
n’ibibondo nyakirira se mana nanje umpezagire
2. Nguhereje ababanyi akira ushime nguhereje abagenzi akira ushime, abakunzi be
n’abanyanka nyakirira se mana nanje umpezagire
3. Nguhereje abarwaye akira ushime nguhereje abagowe akira ushime Abahiriwe n’aboro
nyakirira se mana nanje umpezagire
4. Nguhereje abasaza akira ushime Nguhereje n’utwana akira ushime Abahungu be
n’abigeme nyakirira se mana nanje umpezagire
3. TWESE TURI ABAWE (reba muri Singizwa 7)
R/Twese turi abawe, ibyiza byose biva iwawe, Mana nzima nyiri ubuntu amaturo tugutuye
ni agutunganire
1. Soko y’ubutungane twagucumuyeho, tugutuye imitima
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
8
Utwakirane urukundo ntiwite ku buhemu no ku makosa twakoze
2. Soko y’imigisha uyiduhandagazeho, tugutuye ibyacu byose
Ngo biguheshe ikuzo mana isumba byose, abe ari wowe ubigenga
3. Soko y’amahoro ni wowe uyatugabira, tugutuye iyi si yacu
Uyirinde amakuba ihora ihura nayo, uyihe guhora ituje
4. Soko y’imbaraga zituma tugukorera, tugutuye intege zacu
Uzidukomereze mu murimo dukora, tukubere intumwa z’ukuri
4. AKIRA AYA MATURO (Singizwa 7)
R/Akira aya maturo, Dawe, akira ibyo dutunze, twifatanyije na kristu, witanzeho igitambo
kitagira inenge
1. Ibyiza dukora byose bihe umugisha, ibyo dukora nabi tubabarire, mu ntege nke zacu
dukomeze, akira
R/Mana ishobora byose tugushimiye, ibyiza waremye byose, mubyeyi uduha ibyo
dukeneye, akira
2. Abemera izina ryawe bahe umugisha, abato n’abatakuzi bereke inzira, kiliziya yacu
uyirengere akira
3. Abo waremye bose bahe umugisha, umwanzi sekibi arabugarije, utahe imitima
y’abihebye, akira
4. Umugati na Divayi bihe umugisha, bihinduke umubiri n’amaraso bye, yabidusigiyeho
ifunguro, akira
5. NGIRI ITURO RYAVUYE MUBYO DUTUNZE By Thomas Bicamumpaka
R/ Ngiri ituro ryavuye mubyo dutunze Dawe ryakire tubabarire utwemere uryakire
ryakire Dawe uribonemo ituro rizima ryakire rikwegurirwe rikunogere riguheshe ikuzo
wowe turikesha (Dawe), riguheshe ikuzo wowe turikesha
1. Tugutuye imitima yacu mwami w’ijuru n’isi yisukure ikubere ituro yimurikire imenye
iby’ijuru dawe uyiyoborere igutunganire
2. Tugutuye ibyacu byose mwami w’ijuru n’isi tuguhereje iri turo ryacu ryakire rikwegurirwe
dawe utwiyoborere rigutunganire
3. Tugutuye amahanga yose mwami w’ijuru n’isi tugutuye u Rwanda n’abarutuye biyereke
ubahe umugisha Dawe ubiyoborere bagutunganire
4. Tugutuye abatakuzi mwami w’ijuru n’isi tugutuye indushyi n’abapfakazi bamurikire
ubiyereke dawe ubiyoborere ubahe gukomera
5. Tugutuye aya majwi yacu mwami w’ijuru n’isi tega amatwi imbaga y’abagusaba umvana
impuhwe abagutakira dawe ubiyoborere ubahe gukomera
6. Umugati na Divayi mwami w’ijuru n’isi bihindure umubiri n’amaraso bya Yezu Kristu,
umwana wawe mwami nyiri imitsindo bigutunganire
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
9
6. RIHE UMUGISHA by RUGAYANTONY
R/Tuzanye ituro rigukwiye dawe mubyeyi maze urihe umugisha maze urihe umugisha x2
(inanga izajya ibanza ivuge ukwayo)
1.Tuzanye ibikomoka ku byo duhinga Dawe Turabigutuye bikunogere turabigutuye bikunogere
2. Tuzanye ibikomoka kubyo tworora Dawe Turabigutuye bikunogere turabigutuye bikunogere
3. Tuzanye ibiturutse kubyo twacuruje Dawe Turabigutuye bikunogere turabigutuye bikunogere
4. Tugutuye ibikomoka kubyo twakoze Dawe Turabigutuye bikunogere turabigutuye bikunogere
5. Tugutuye Umugati na Divayi Dawe Turabigutuye ubyakire ubihindure umubiri n’amaraso
7. AKIRANA IMPUHWE IRI TURO by Thomas Bicamumpaka
R/Akirana impuhwe iri turo ryiza tugutuye Dawe
Ritagatifuze rikunogere rihunde imigisha urishime
Uribonemo ituro rizima rigukwiye Dawe uribonemo ituro rizima rigukwiye
1. Tugutuye ibyacu byose ngo bikwegurirwe byakire bikunogere mubyeyi
2. Amahanga yose y’isi arashima ko uri rurema yereke inzira akuyoboke mubyeyi
3. Tugutuye abababaye bose tugutuye ibibashavuza mu ntege nke zabo ubakomeze mubyeyi
4.Tugutuye abatakuzi bose ngo ubiyereke bereke inzira bakuyoboke mubyeyi
5.Tugutuye abo waremye bose tugutuye abagukorera barinde shitani abatahe mu mitima
6. Tugutuye igihugu cy’u Rwanda tugutuye abagituye bahe umugisha bagukunde bakumvire
7. Tugutuye ituro ry’umugati ngo rikwegurirwe rihindure ribe umubiri wa Yezu
8. Tugutuye ituro rya Divayi ngo rikwegurirwe rihindure ribe amaraso ya Yezu
8. NGAYA AMATURO by Thomas Bicamumpaka
R/ Ngaya amaturo tugutuye Nyagasani Mubyeyi mwiza
Ngaya amaturo tugutuye wowe dukesha ibyiza byose
Yakire twumvane impuhwe uyakire dawe
Akunogere mugenga w’isi n’ijuru, akunogere mugenga w’isi n’ijuru
1. Mana waremye ijuru n’iyi si dutuye, tugutuye ubuzima bwacu
N’imitima yacu turabigutuye Dawe
Tugutuye ibyo dutunze byose dawe Nyagasani
Twumvane impuhwe wakire aya maturo meza tugutuye Mubyeyi
2. Mana waremye ijuru n’iyi si dutuye, tugutuye imiruho y’isi
N’amagorwa yayo turabigutuye Dawe
Tugutuye n’ibidushavuza Dawe Nyagasani, Twumvane….
3. Mana waremye ijuru n’iyi si dutuye, tugutuye ubwenge bwacu
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
10
N’ibyo dutekereza turabigutuye Dawe
Bimurikire bimenye ugushaka kwawe Dawe Nyagasani, Twumvane…
4. Mana waremye ijuru n’iyi si dutuye, tugutuye u Rwanda rwacu
Hamwe n’abarutuye turabigutuye Dawe (ba)ragusabye ngo ubahe amahoro,
Twumvane….
5. Mana waremye ijuru n’iyi si dutuye, tugutuye uyu mugati
Ngo uwuhe umugisha turawugutuye Dawe
Uhinduke umubiri w’umwana wawe Dawe Nyagasani, Twumvane…
6. Mana waremye ijuru n’iyi si dutuye, tugutuye iyi divayi
Ngo uyihe umugisha turayigutuye Dawe
Ihinduke amaraso y’umwana wawe Dawe Nyagasani, Twumvane…
V. GUHAZWA
1. NIMUZE TUMUHABWE
R/Kristu nzira y’ukuri n’ubuzima nimuze tumuhabwe, Kristu nzira y’ukuri n’ubuzima
nimuze tumuhabwe
1. Umubiri wa Yezu koko ni ikiribwa amaraso ni ikinyobwa
2. Umuhabwa wese ntabwo amwica ntamuvuna ntamutubya
3. Umuhabwa wese amuhabwa ari muzima
4.Ahabwa umwe koko ahabwa benshi bose arabahaza
5. Ahabwa ababi ahabwa abeza ariko biranyuranye
6. Ubugingo ni ubw’abeza ni Yezu ubitubwira
7.Ababi bahabwa urupfu ninabo birobanura
2. NGUYU UMUGATI (Singizwa 4 p.138)
R/ Nguyu umugati wamanutse mu ijuru, urya uwo mugati azabaho iteka
1. Nyagasani Yezu ati’’ Ni jye mugati utanga ubugingo
Unsanga wese ntazagira inyota,
Unyemera wese ntazagira inyota bibaho’’
2. Nyagasani Yezu ati’’Umubiri wanjye koko ni ikiribwa,
Amaraso yanjye nayo ni ikinyobwa,
Unyemera wese agira ubugingo bw’iteka’’
3. Nyagasani Yezu ati’’urya umubiri wanjye
Akanywa amaraso yanjye, agira ubugingo,
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
11
Ubugingo bw’iteka,
Kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka’’
4. Nyagasani Yezu ati’’Nimutarya umubiri, w’umwana w’umuntu
Ntimunywe n’amaraso, y’umwana w’umuntu
ntabwo muzagira, ubugingo bw’iteka’’
3. KRISTU WOWE BUGINGO
R/Kristu wowe bugingõ, Kristu wowe bugingó, kristu wowe bugingò, ndaje unyiyoborere
1. Ubuzima bwanjye bwose nabaye intagoheka, ndaje unyiyoborere
Ngo ndashaka hose icyankomeza umutima, ndaje unyiyoborere
2. Nashakiye mu bukungu nyamara bwanze kugwira, ndaje unyiyoborere
Nashakiye mu maraha andoha mu mukungugu, ndaje unyiyoborere
3. Nirukanse inyuma y’ikuzo nsarura inzangano, ndaje unyiyoborere
Nishinze abashaga benshi naho bishakira indonke, ndaje unyiyoborere
4. Naretse gusenga nibwira ngo ni iby’abatindi, ndaje unyiyoborere
None ubu agahinda kanshenguye umutima, ndaje unyiyoborere
5. Nishinze ubusore bwanjye ngirango ntirizarenga, ndaje….
Nihambiriye ku by’isi nyamara sinzabijyana, ndaje…
6. Urumuri rwawe Kristu nirwo rumpumurije, ndaje…
Runyeretse ko ubukungu nyakuri bwibera iwawe, ndaje…
4. NITWEGERE AMEZA By Kalimba Ignace P. 87 Salve Domini
R/ Nitwegere ameza, duhabwe umutabazi
Aje kubana natwe twese, ngo atubemo tumubemo
1. Mucunguzi duhabwa, umugaba turakuririmba
Tukubyinire tukurate, mushumba mwiza
2. Ifunguro duhabwa ni rizima niryo ritubeshaho
Tukubyinire tukurate mushumba mwiza
3. Ku meza matagatifu twibukaho cumi na babiri
Barisangira, ayo meza n’aya Yezu Kristu
4. Umunsi twibukaho ibirori by’izuka rya Yezu
Umwami mushya ni Pasika shya y’iteka rishya
5. Ijambo ry’umucunguzi ritwibutsa koko k’umugati
Na divayi tubironkamo ubugingo bushya
R2/Uri ifunguro ridutunga ufite rwose uburyohe
Uhembura abawe bose tukwakiye neza iwacu
6. Umugati ni umubiri wawe Divayi amaraso yawe
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
12
Uba mu mugati na divayi turabyemera rwose
7. Umubiri ni ikiribwa amaraso ni ikinyobwa
Tumuhabwe kenshi tudashidikanya hombi Kristu ni wese
R3/Cyo ngwino ngwino tubane, cyo ngwino uduhe ubugingo, cyo ngwino ngwino mu bawe,
cyo ngwino mahoro meza.
11. We mwami w’amahoro, cyo ngwino uture mu bawe. Cyo ngwino
12. Imitima yacu we mwami ikeneye kuba mishya. Cyo ngwino
5. SHINJAGIRANA ISHEMA BY IYAMUREMYE Jean Paul
R/Shinjagiran(a) ishema wegere aya meza
Shinjagirana ishema uze duhabwe Yezu
Niw(e) utanga ubuzima bw’iteka (X2)
1. Nyagasani Yezu tuje kuguhabwa, Kuko utanga ubuzima bw’iteka
2. Nyagasani Yezu ni wow(e) uduhaza, Umubiri wawe ni ifunguro
3. Nyagasani Yezu ni wow(e) uduhaza, Amaraso yawe n’uubuzima
4. Nyagasani Yezu duhe kugukunda, Uze uduhe ubuzima bw’iiteka
5. Ndaaje nguhabwe mu mutima wanjye, Uhagir(e) intaho twiibanire
6. NGUFITIYE INYOTA (Uko Impara yahagire)
1. Yezu Kristu ni wowe mugati, umara inzara n’inyota
Ngwino uhembure Roho yanjye, kuko ifite inyota n’inzara
R/Uko impara yahagira, ishaka amazi afutse, niko nanjye ngushakashaka kuko
ngufitiye inyotá
Niko nanjye ngushakashaka kuko ngufitiye inyotā
2. Yezu kristu buryohe bwanjye, ngufitiye urukumbuzi
Ni ryari nzakubona, ngo uze iwanjye twibanire
3. Yezu Kristu uri umwami, umara inzara n’inyota
Abafite inyota n’inzara ni wowe baza bagana
4. Yezu kristu mukunzi wanjye, mpa gutungwa nawe
Mbe muri wowe ube muri njye, maze umpe kutagushavuza
7. UMWAMI AGEZE IWACU
R/Umwami ageze iwacu, niwe mana yacu, umukiza wacu, n’imbaraga zacu, niwe tuzabana
1. Yezu watubwiye, umpabwa wese, agira ubugingo, nanjye ndaburonse
2. Kristu mwami ngwino, wowe wadukunze, natwe tugukunde, ugumane natwe
3. Yezu watubwiye, nzahorana nawe, nanjye ndaguhawe, ngo mporane nawe
4. Mwami ntabwo nkwiye, ko winjira iwanjye, ni wowe ubishatse, ngo ntagira ubwoba
5. Nanjye nje ngusanga, kaze mutabazi, ubu ngize ihirwe, ko mfite imitsindo
6. Ganza mwami uganje, tsinda ko mitsindo, kundwa se Rukundo, natwe turi abawe
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
13
7. Funguro duhawe, mpamba y’abagenzi, iyi bihe byose, tuzabana iteka
VI. GUSHIMIRA
1. RUMURI RUTAZIMA by Abbé Theodose Mwitegere (igitabo cya salve Domini ya
mbere)
R/ Rumuri rutazima mahoro atuyobora, mugisha udakama ndagushimira
1. Iyo ndebye uko usa, nkabibasha umwanya/Nibwo utwara wese, ngasa uko usa Bwiza
2. Iyo utashye iwanjye, iruhuko utanga/Niryo rimpa kumva, urukundo unkunda
3. Icyo ndicyo cyose, nkigabirwa nawe/Ibyo ntunze byose, ni wowe mbikesha
4. Aho ngenda nabi, hakosore mwami/Maze intambwe zanjye, zigere aho ushaka
5. Mahoro aturinda, urabane natwe/Maze iteka ryose, dutone bikwiye
6. Mugisha udatuba, urature iwacu/Maze ituze ryawe, rihorane natwe
7. Kuri kwa dukunze, komeza uturinde;/Nzira itaha aheza, nzaze iwawe nture
2. UHORAHO WANTWAYE UMUTIMA", by Padiri André NTUNGIYEHE
R1/Mana yanjye niyemeje gukora ibigushimisha, maze amategeko yawe azampore
iruhande.
1. Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari, ibyo usanzwe ubizi Nyagasani
sinigeze mbumba umunwa wanjye ngo nicecekere.
2. Ubutungane bwawe sinabuhishe mu mutima wanjye, namamaje ubudahemuka bwawe
n’umukiro uguturukaho, sinahishahisha ineza n’ukuri byawe imbere y’ikoraniro rigari
3. Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo, ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve niyo
mpamvu navuze nti : Ngaha ndaje
R2/ Ngaha ndaje,ngaha ndaje,ngaha ndaje Nyagasani (dore ndaje) ndaje ngo nkore
ugushaka kwawe.
4. Uhoraho wantwaye umutima nanjye nemera gutwarwa, warangwatiriye maze undusha
amaboko dore ndi imbere yawe Nyagasani ngo ngenze uko ushaka.
5. Ni wowe wanyivaniye mu nda ya mama unshyira mu maboko ye ngo mererwe neza, ni
wowe neguriwe kuva nkivuka uri Imana yanjye kuva nkiva mu nda ya mama.
Nzogeza izina ryawe mubo tuva inda imwe, nzagusingiriza mu ruhame rw’ikoraniro nti
yemwe abubaha Uhoraho nimumusingize
6.Nzagusingiriza no mu yindi miryango, nzagucurangira aho ndi hose. Mu mahanga kuko
impuhwe zawe zikabakaba ku ijuru n’ubudahemuka bwawe bugatumbagira mu bicu.
3. KOMEZA INTORE ZAWE BY A. Hagenimana Fabien P.136 Salve Domini
R/Komeza intore zawe, komeza intore zawe
Zihunde imbaraga zawe uzitume aho ushaka mwami zitubere abahamya
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
14
1. Nyagasani Mana ni wowe witorera, uhamagara abo ushatse, ngo ubatume aho ushaka
mwami bakagukurikira
2. Nyagasani Mana adore imyaka ireze abakozi ni bakeya, mu murima w’Imana mwami
tora abagukorera
3. Nyagasani Mana tume abo watoye bohereza ku isi hose bavuge inkuru nziza mwami,
umenywe na bose
4. Nyagasani Mana hari abatakuzi boherereze intumwa zawe, bamenye inkuru nziza
mwami, ubabere urumuri
4. NIBA UHORAHO ARI AMAHORO YAWE
R/Niba uhoraho ari amahoro yawe
Niba uhoraho ari ibyishimo byawe,
komeza inzira watangiye wicika intege
wahisemo neza nyagasani muri kumwe
1. Mubuzima bwanjye bwose, nziringira Imana
Nibona ngiye gutsindwa nzambaza Imana
Niyonyiri buvunyi niyo itanga imbaraga
Ubwo namenye ko inkunda nzajya nyihungiraho niyo mukiro
2. Nintengwa nkangwa mucyaha, nzatabaza Imana
Nzikubita imbere yayo nayo izambabarire
Insubize mu nzira maze ndonke agakiza
Ubwo namenye ko inkunda nzajya nyihungiraho niyo mukiro
3. Ari iby’ubu n’ibizaza ntakizadutanya
Kuko imana yadukunze bitagira urugero
Yagezaho itanga Yezu Kristu ngo dukire
Ubwo namenye ko inkunda nzajya nyihungiraho niyo mukiro
5. INKINGI NEGAMIYE (Singizwa 7)
R/Inkingi negamiye amizero y’abihebye rukundo rutagereranywa umbere umutamenwa,
umbere umutabazi, umbere ubutwari, rukundo rutagererenywa umbere umutamenwa.
1. Nari nzi ko wanyibagiwe kubera amakosa yanjye
Nasanze ukinzirikana kubera impuhwe zawe
2. Umwanzi yateze imitego atwara bamwe ndasigara
nasanze ukinzirikana kubera impuhwe zawe
3. Icyampa nkaguha icyicaro umutima usukuye
Nasanze ukinzirikana kubera impuhwe zawe
4. Wandinze kuba mu makuba yahoraga anyugarije
Nasanze ukinzirikana kubera impuhwe zawe
5. Yezu muziranenge impuhwe zawe ntizishira
Wakijije igisambo kubera impuhwe zawe
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
15
6. MURASHISHOZE
R/Murashishoze igishimisha Imana Nyagasani
Umubyeyi udukunda aganje ijabiro
Ibikorwa yiremeye bimukomere mumashyi
Numusumba byose akwiriye kuratwa
1. Muharanire icyiza bavandimwe, Muri abana b’Imana,
ukwemeran’urukundo bibarange iteka
Bityo umubyeyi wacu bizamunyura
2. Uhora yizihiye Nyagasani, ntarangwa n’ubwandu
Ahorana ubumanzi n’umutima utuje
Maze muri bagenzi (be)bagasabana
3. Muragirane Inama bizabafasha, gutunganya ibikwiye
Imana izabasange muhuje urugwiro
Muzabe intore zayo izabatonesha
4. Muragenze nk’abana b’urumuri, mubere urugero abandi
Muzakere gutsinda mwambariye gusenga
Muzatorwe mukuze mwitwa abaziranenge
5. Muzahore mwitwa inyangamugayo, mwizigamire ibyiza
Muzataramire Imana mwicaye paradizo
Aho imungu itazigera kuzonona
7. NI IKI CYATUMA NTAGUSHIMIRA by FAIDA Albert
R/ Ni iki cyatuma ntagushimira Nyagasani
Ko ari wowe nkesha byose nabuzwa ni iki guterura ndirimba mvuga nti shimwa
nyagushimwa
1. Shimwa nyagushimwa kubwo urukundo unkunda ukamenyera byose, ukabimpa ku
buntu bwawe nta kiguzi : nanjye ndaje ngushimire iyo neza
2. Nzajya nkuvuga ibigwi ni kenshi mwami unkura mu bihe bikomeye ukanyereka
inzira nziza y’ukuri : nanjye ndaje ngushimire iyo neza
3. Ni wowe niringiye iyo ngucumuyeho ungarura mu bawe ukamfata ukuboko ngooo
ntayoba nkagwa : nanjye ndaje ngushimire iyo neza
4. Nzabibwira abandi bamenye ko ari wowe utegeka amahanga ndetse ukayobora ku isi
no mu ijuru : nanjye ndaje ngushimire iyo neza
5. Niringiye iteka ko ari wowe mugenga w’ubuzima bwanjye igihe cyose ngufite mba
mfite byose : nanjye ndaje ngushimire iyo neza
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
16
6. Ndagusabye mwami ngo ujye umpora iruhande unyereke igikwiriye maze mpore
ndangamiwe wowe wenyine : nanjye ndaje ngushimire iyo neza
R/ Ntacyo nteze kuzabura narimwe ngufite dawe, niwowe unyobora iteka mu nzira
nziza, ukamenyera igikwiriye
7. Mfite inyota dawe nsonzeye kuzakubona mu ruhanga rwawe, duseka tubyina
turirimba indirimbo y’abatsinze.
VIII. INDIRIMBO ZA BIKIRA MARIYA
1. KO NGUFITE MFITE BYOSE (Reba muri Singizwa 1 ya Kera)
R/ Ko ngufite mfite byose
Ko ngufite mfite amahoro
Ko ngufite mfite urukundooo Mariya
1. Ni wowe mutoni ku mana, ni wowe mugabyi w’inema,
Ni wowe kigega cy’ingabire Mariya
2. Ibyo warose warabyemeye, wiswe umubyeyi w’isi yose,
Nanjye nj(e) imbere yawe nd(i) umubyaha Mariya
3. Uzi neza ko ndi umwana muto, umwana wese agira intege nke
Banguka bwangu uze ungabire Mariya
2. TUZABYINA (igitabo cy’umukristu p.371 na singizwa3 p.111) by S.Mbazumutima
R/Tuzabyina neza birenze ibi, tuzikaraga bibereye abeza nidusanga Mariya mu ijuru kwa
jambo
(Tuzabyina) tuzabyina dushimire Imana tuzatamba cyane dutambutse turirimbe mu ngeri
zose
1. Mubyeyi wanogeye Imana, twigishe kuyisenga,
Ej(o) abayobe bataduseeka, tukazakorwa n’ikimwaro
2. Kugira ngo duhure n’Imana, wabaye irembo rya jambo,
Natwe igihe tuzasang’Imana, uzatubere Inzira nziza
3. MWAMIKAZI W’I FATIMA
R/Singizwa mwamikazi mubyeyi wacu ratwa wowe rembo ry’ijuru Bikira mariya
mwamikazi w’ifatima mubyeyi w’imana n’uwacu
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
17
1. Mwamikazi w’ifatima wahebuje abagore bose umugisha utubyarira umucunguzi jya uhora
udusabira
2. Mwamikazi w’ifatima wowe wumviye Imana dutoze kuyumvira mu buzima bwacu
3. Mwamikazi w’I Fatima wowe twarazwe na kristu ku musaraba ngo utubere umubyeyi
turakwiyeguriye
4. Mwamikazi w’I Fatima wowe uduhora hafi komeza udusabire mu rugendo rugana ijuru
4.IMBYINO NZIZA
Harmonisé par BAHATI Wellars
R/Imbyino nziza nizikubyinirwe, amajwi meza nakuririmbirwe
Inanga nziza zigucurangirwe uri umuhire munsi no mu ijuru
uri umuhire munsi no mu ijuru
1. Biremwa mutuye isi uko mungana nimuririmbire Bikira Mariya
Umubyeyi utibagirwa abakene niwe uduhakirwa amanywa n’ijoro, Niwe uduhakirwa amanywa
n’ijoro
2. Mubyeyi wacu tuguhungiyeho mu magorwa tujya duhura nayo
Ntiwirengagiza amaganya yacu ujye uduhakirwa amanywa n’ijoro
Ujye uduhakirwa amanywa n’ijoro
3. Twari twaraciwe imbere y’Imana kubera ubwandu bw’icyaha cya Adamu
Ariko Imana kuko idukunda cyane iguha kutubyarira umucunguzi
Iguha kutubyarira umucunguzi
5. MAWE WAHEBUJE BYOSE
1. Mawe wahebuje bose, gutona k’umuremyi
Twese twavukanye icyaha, wowe ntiiiwakigeze
R/Tuje kugushima mubyeyi udahemuka
Ntawe mwahwanyije ihirwe, bose bagusingize, ntawe mwahwanyije ihirwe, bose
bagusingize
2. Warahiriwe ukivuka, ugwirizwa inema
Imana yaguhaye ubwenge maze uyiiisiiingiza ubwo
3. Barakwita umunyahirwe mu bantu no mu ijuru
Uko watowe n’Imana kubyara Yezu Kristu
6. KUNDWA MARIYA
1. Ijuru n’isi nibirangurure, uririmbe umwami Imana yimitse. R/ Kundwa kundwa kundwa
Mariya X2
2. Umukene munsi nta numwe wumva, wapfanye agahinda kandi akuvuga
3. Nanjye ubu Mariya reba uko meze, menya ijwi wabyaye n’icyo naguzwe
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
18
4. Abana b’abantu bakwizigiye, bamare ubutindi bakwikundire
5. Ibyacu Maria dutunze byose, tubihaye Yezu biduturire
6. Wowe Yezu yemeye kwita nyina, nyita umwana wawe mbone kwizera
7. VUGWA MWAMIKAZI W’IJURU by Cyprien Rugamba
R/Vugwa mwamikazi w’ijuru wowe Imana nyirigira yiremeye, iziko uzaba nyina
w’umukiza
1. Kundwa mwamikazi w’umucyo, wowe utigeze inenge kuva ukiremwa,
Ni wowe sugi yasamanywe isuku. Vugwa
2. Waratowe maze uratona ubitwarana ituze,
Ugacisha make igihe cyose ukarangwa no koroshya
3. N’ubwo malayika yavuze ko umucunguzi ari wowe uzamusama
Wowe wiyitaga intamenyekana
4. Imana ikunda abiyoroshya niyo yagushyize imbere mu biremwa
Iguha intebe ukwiriye mu ijuru
5. Tuje tukugana Mariya, nk’abana basanga uwo baragijwe
Twakurazwe n’uwaducunguye
6.Tugire igitebwe n’ubute, jya utubwira yezu aduhe Roho we
Tumusangane inkubito idategwa
8. UMUJA WA NYAGASANI by Padri Fabien Hagenimana
R/ Wahisemo kuba umuja wa Nyagasani, wahisemo kuba umuja w’Imana, wahisemo kuba
umuja wa Nyagasani, Dutoze natwe iyo nzira
1. Mu buzima bwanjye ku isi wanyuze ahakomeye, dutoze natwe iyo nzira, wowe wemeye
kubaho nk’uko Imana ishaka, dutoze natwe iyo nzira
2. Wowe utarabonye icumbi kandi ukuriwe, D…, ubwo ubyara umukiza mu nzu y’amatungo, D..
3. Washenguwe n’amagambo y’umusaza Simeoni, D.., wahuye n’umuruho ubwo uhungiye mu
misiri, D….
4. Wagize agahinda kenshi ubwo Yezu azimiye, D…, washavuye cyane ubwo ubonye Yezu
Bamukubita, D…
VIII. IZA ADVENTI
1. NIDUKANGUKE TUBE MASO
R/Nidukunguke tube maso
Dutegure inzira za Nyagasani
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
19
Dusukure imitima yacu tube abana b’urumuri
Twakire Yezu kristu uje mube
1. Mube maso Nyagasani atabatungura, nimusenge mwitegure nimukere koko ingoma ye
2. Nta cyaha Nyagasani atababarira, nimugane uwabahanze abareme bundi bushya
3. Mwishime Nyagasani aje kubakiza, nimumuhe ibyanyu byose aje kubabera incuti
2. AMAHANGA NASINGIZE IMANA
R/Amahanga nasingize Imana isi yose niyamamaze Alleluia
1. Mana tubabarire uduhe umugisha
Twereke (u)ruhanga rukeye,
Munsi bamenye inzira zawe
Mu bihugu byose ubahe umukiza
2. Mana tubabarire uduhe umugisha
Isi yezeho imbuto nyinshi
Mana wowe uzi kubabarira
Mu bihugu byose ubahe umukiza
3. DUHINDURE IMITIMA YACU
R/Duhindure imitima yacu twemere inkuru nziza
Niduhindure imitima yacu twemere ko imana idukunda
1. Sinazanywe no gucira isi urubanza
nazanywe no kugirango ibone agakiza
2. Ingoma y’Imana yaje muri mwe
Mwicuze mwigomwe mwambaze mwakira umukiza
mwicuze mwigomwe mwambaze mugende mu nzira ze
4. NIMUTEGURE AMAYIRA YA NYAGASANI
R/Nimutegure amayira ya Nyagasani
Ari bugufi, ari bugufi, mu mutegurire imitima itatse ubutungane
1. Dore umukobwa w’isugi agiye gusama inda, maze azabyare umwana w’umuhungu
2. Uwahozeho kandi uzahoraho, uwintangiriro n’uwiherezo
3. Azitwa umwana w’umusumba byose, ingoma ye ye kuzagira iherezo
Tebuka utwikirize Nyagasani, ni wowe twagira ngo utwirokorere
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
20
IX. INDIRIMBO ZA NOHERI
1. IBYISHIMO BYADUSAZE by Padri Gabin Bizimungu
1. Mwigira ubwoba mbazaniye inkuru, inkuru nziza ihimbaza abantu bose, nimunezerwe
mwavukiwe n’umukiza Kristu Nyagasani
R/Ibyishimo biradusaze, twakiriye Inkuru y’umukiro wacu, umwana w’Imana yaje muri
twe Alleluia, Alleluia, Alleluia
2. Dore ni Imana yihinduye umuntu nkatwe, itagize ikidutandukanya,
Uretse icyaha, yigize umukene yicisha bugufi yemeye kudupfira
3. Abo mu ijuru mwese mumuramye, mahanga yose mupfukamire
Umwami, nimuze tumusingize, nyiringoma, ingoma izira iherezo
4. Ngwino utumare agahinda n’ishavu, usane imitima myinshi yamenetse, umuryango wawe
uwuhunde amahoro, uwugwirize imigisha
5. Ngwino uduhe amahoro dukeneye, tubane neza n’abo twahemukiye, tubabarire abadukoreye
ibibi, twubake isi y’amahoro
6. Mubyeyi wabyaye Imana, Mariya muziranenge uzira icyaha cy’adamu, ntiwigeze uhemuka
kuri Nyagasani, habwa impundu nyinshi
7. Ikuzo nirihabwe Imana mu ijuru, no munsi amahoro abe ku bantu ikunda, hasingizwe uje mu
izina rya Nyagasani, hasingizwe uwahozeho
X. INDIRIMBO ZA PASIKA
1. NI MUZIMA
R/Ni muzima ni muzima ni muzima ni muzima ni muzima ni muzima Kristu Yezu ni
muzima
1. yazutse yezu ni muzima ntakiri mumva ni muzima Kristu Yezu ni muzima
2. Yazutse nkuko yari yabivuze ko azapfa ariko akazuka Kristu yezu ni muzima
3. Yazutse yuje imitsindo urupfu yarutsiratsije Kristu Yezu ni muzima
4. Yazutse yisesuye ikuzo ni rumuri rubengerana Kristu Yezu ni muzima
5. Kristu wazutse mana ikiza singizwa mwami w’imitsindo Kristu Yezu ni muzima
2. ALLELUA KRISTU YATSINZE URUPFU ARAZUKA
R/Alleluia alleluia Kristu umwami wacu atsinze urupfu rwose alleluia
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
21
1. Mu gitondo izuba rikirasa rikirasa madalena na solome bazindutse bajya gusura imva basanga
ikinguye maze bagira ubwoba malayika arabahumuriza ati mwigira ubwoba Yezu mushaka ni
muzima mubimenyeshe abigishwa be R/ Alleluia alleluia Kristu umwami wacu atsinze
urupfu none alleluia
2. Hahirwa abemera hahirwa abemera koko hahirwa abemera koko hahirwa abemera batabonye
abemera batabonye R/Alleluia alleluia Kristu Mana yacu uri umukiza wacu alleluia
3. Kristu nyirimiitsindo nyirimiitsindo kristu nyiri ubugingo nyirubugingo ari mube tubimenye
tubimenyeshe munzira zacu zose *2
R/Alleluia kristu ncuti yacu gumana natwe iteka alleluia
3. YEZU KRISTU UBU NI MUZIMA
R/Yezu kristu ubu ni muzima yatsinze umwanzi shitani atsinda icyago ndetse n’urupfu
yazutse ubu ni muzima yazutse yerera nk’izuba yazutse ubu ni muzima yazutse yerera
nk’izuba
1. Nyagasani Yezu ubu ni muzima yazutse yisesuye ikuzo ryinshi aba urumuri rubengerana ku
isi yose
2. Nyagasani Yezu ubu ni muzima Yatsinze shitani atsinda ibyago n’urupfu yazutse akiza
abamwemera nkuko byari byaranditswe
3. Nyagasani Yezu ubu ni muzima yazutse nkuko yari yarabivuze yazutse ava mu bapfuye koko
ubu ni muzima
4. Nyagasani Yezu ubu ni muzima Babwiye thomasi ko yezu yazutse arahakana ati ntamubonye
sinzabyemera
5. Nyagasani Yezu ubu ni muzima Nkuko tomasi nawe yaje kwemera abonye inkovu ze
aramubwira ati Mana Yanjye
4. ALLELUIA NI MUZIMA
R/ Alleluia ni muzima alleluia ni muzima allelua ni muzima kristu ni muzima
1. Abigishwa b’i Mawusi batashye iwabo babaye kuko batari bamenye ko Kristu ari muzima
2. Yezu yaje kubabonekera bakomezanya urugendo ariko bo ntibamenye ko kristu ari muzima
3. Babwiye yezu bababaye ko umwami wabo yapfuye bamurira batazi ko Kristu ari muzima
4. Mukuganira na Yezu bagize ibyishimo byinshi ariko bo ntibamenye ko Kristu ari muzima
5. Mu gususangira na Yezu nibwo bahumutse amaso barahimbarwa bamenye ko Kristu ari
muzima
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
22
6. Bamenye ko Yezu ari muzima basubira I yerusalemu bamamaza inkuru nziza ko kristu ari
muzima
5.YEZU TURAKURAMYA (reba no mu gitabo cy’umukristu)
R/Yezu turakuramya, none ubu
tumenye yuko utegeka byose Yezu turakurakuramya
Watsinze abanzi bawe bose, bari bavuze
niba uri Imana ubitwereke uve ku musaraba
Wabahinyuje utsinze urupfu ukazuka wera nk’izuba
1. Shitani umwanzi wacu, yari yatujyanye Yezu arayiganza Shitani umwanzi wacu
Ntikibasha gutwara abantu, umusaraba wa Yezu Kristu wadukijije, wadukuye mu byaha,
tuzawukunda tuzawizera niwo uzatugeza mu ijuru
2. Yezu uri umwami wanjye, singishidikanya kuko wadukijije, uri umwana w’Imana
Ndagusingiza ndagukunda, ibyaha byanjye ndabyanze byose, nibyo byamwishe
biduteranya nawe, sinshidikanya ko ntawe muhwanye, nzakuyoboka iminsi yose
3.Yezu turabyemeye, umunsi wa nyuma uzaza guca imanza, Yezu turabyemeye
Uzaza utegeka bose, umusaraba uzaze imbere , kutumenyesha, ikuzo ryawe yezu
Yezu dukunda uduhe inema, Tuzahirwa mu manza zawe
6. ALLELUIA YAZUTSE NI UKURI
R/Alleluia Alleluia yazutse rwose ni ukuri x2
1. Yezu yatsinze urupfu indushyi zarakijijwe, ijuru ryarakinguwe
Abarikoreye bazaryinjiramo
2. Yezu waradukijije urengera abakwemera, turakwihaye ngo udukize
Tuzapfe tukikwibuka
3. Hanyuma babwiye na Toma, bati yazutse ni ukuri
Ariko Toma yanga kwemera ko Yezu Yazutse
4. Nyagasani turagushimiye ko wadukijije ibyaha, komeza kandi kudukiza,
Ni wowe duhanze amaso
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21
23
INDIRIMBO Z’AMANOTA
I. Indirimbo zo Kwinjira 31. Ni iki cyatuma ntagushimira
1. Dore uyu muryango 32. Ni wowe mugenga
2. Tuje Imbere yawe 33. Nkundira ngushimire
3. Ndasizana ngusanga 34. Turirimbe uhoraho
4. Tugende mu ngoro ya Data 35. Mu ngoro y’Imana
5. Tuje Iwawe 36. Ndarata umwami rudasumbwa
6.Twinjiye mu ngoro yawe VI. Iza Bikira Mariya
7. Umuryango mwiza 37. Indabo za Mariya
8.Urugamba rukomeye 38. Urahirwa Bikira Mariya
9.Ibisingizo bihebuje 39. Umubyeyi Mariya
II.Gloria na Alleluia 40. Imbyino nziza
10.Imana nisingizwe mu ijuru VII. Adventi
11. Nzasingiza rurema 41. Nidukanguke tube maso
12. Alleluya Kristu nzira 42. Nidutegure inzira za Nyagasani
III. Gutura 43. Ari bugufi By T. Bicamumpaka
13. Akirana impuhwe 44. Amahanga nasingize Imana
14.Ngiri ituro ryavuye 43. Ari bugufi by J C Hafashimana
15. Niwakire iri turo VIII. Noheri
16. Ngiri ituro rizima 44. Arakabaho uje atugana
17. Ngaya amaturo 45. Umwana yatuvukiye
18. Rihe umugisha 46. Aravutse umwana Yezu
19. Baba mwema 47. Nazareti ishime
IV. Guhazwa 48. Noheri nziza (Miryango y’isi yose)
20. Nimuze tumuhabwe by T. 49. Puer Natus
Bicamumpaka
21. Nimuze tumuhabwe by J P Byiringiro 50. Umukiza yaje
22. Shinjagirana ishema 51. Yeruzalemu
23. Nimugume mu rukundo rwanjye IX. Igisibo
V. Gushimira 52. Birakomeye gusobanukirwa
24. Ganza iteka 53. Ku musaraba
25. Muze dutaramire 54. Mana wankijije
26. Singizwa iteka 55. Yezu wemeye gupfa
27. Kuzwa iteka X. Pasika
28. Mana idukunda 56. Umunsi w’uhoraho
29. Nabuzwa ni iki kugushimira 57. Yezu turakuramya
30. Nagushimira nte
Izi ndirimbo zateguwe na Antoine RUGAYAMPUNZI kugira ngo zikoreshwe na korali les Anges de Dieu, Kayonza ku wa 27/03/21